Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, mu ijambo rye ngarukamwaka ryatanzwe ku wa 23 Kanama 2026.
Gahunda nshya igizwe n’amafaranga arimo 10.000$ azatangwa nk’impano y’umwana ukivuka, 32.000$ azatangwa mu buryo bw’inguzanyo z’umwana (Child Credits), 5.000$ azajya kuri konti y’umwana yo kwiteza imbere, ndetse n’andi 5.000$ ashobora gutangwa na Leta mu buryo bwo kunganira ababyeyi.
Iyo umwana agejeje imyaka 17, Leta izongera kumushyirira andi 10.000$ kuri konti imufasha mu myigire yo ku rwego rwo hejuru.
Lawrence Wong yavuze ko intego ya Leta ari ugushyiraho uburyo bushya bwo gufasha imiryango kwiteza imbere.
Yagize ati “Turashaka kurenga ku mpinduka nto cyangwa kuvugurura gahunda imwe imwe. Turashaka guhindura mu buryo bw’ibanze uko dufasha imiryango.”
Iyo hiyongereyeho izindi nkunga zisanzweho, zirimo 5.000$ ya MediSave Grant for Newborns ndetse n’amafaranga buri mwaka ahabwa abanyeshuri binyuze muri gahunda ya Edusave, ubona ko buri mwana w’Umunya-Singapore azaba agenerwa hafi 70.000$ kuva avutse kugeza ku myaka 17.
Iyi mpinduka izazamura inkunga umwana ashobora kubona, aho izava ku mafaranga ari hagati ya 27.500$ na 56.500$ yari asanzwe ahabwa hashingiwe ku wo ari we, ni ukuvuga ari uwa mbere uwa kabiri gutyo.
Biteganyijwe ko abana barenga ibihumbi 610 bo mu miryango igera ku bihumbi 380 bazungukira muri iyi gahunda.
Guverinoma ya Singapore yavuze ko yahisemo koroshya uburyo bwo gufasha imiryango kuko gahunda zari zisanzweho zari zarabaye nyinshi kandi zigoye kuzisobanura no kuzishyira mu bikorwa.
Wong yavuze ko mbere inkunga yahindukaga bitewe n’uko umwana ari imfura, uwa kabiri cyangwa undi ukurikiyeho, bikagorana.
Ati “Gahunda zari zarageze aho zigorana, kandi ababyeyi benshi bagiraga ikibazo cyo kuzisobanukirwa. Tuzoroshya ibintu. Buri mwana azahabwa ubufasha akuvuga kugeza akuze.”
Minisiteri y’Ubwikorezi na yo iteganya gutanga ubundi bufasha abaturage mu bijyanye n’ibiciro by’ingendo, mu gihe Minisiteri y’Iterambere ry’Igihugu iri kwiga izindi gahunda zo gufasha imiryango minini kubona amacumbi ahagije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!