Iri tegeko rikubiyemo ingingo zigenga ikoreshwa rya telefone zigezweho mu mashuri. Abazemererwa kuzikoresha ni abafite ibibazo byihutirwa cyangwa se abafite ubumuga.
Minisitiri w’Uburezi, Camilo Santana, yabwiye abanyamakuru ko iri tegeko rizafasha ababyeyi kugenzura abana babo bajyaga kuri internet bakiri bato, bagahurirayo n’ibintu bibi.
Yagize ati “Turifuza ko nk’uko mu bihugu bitandukanye bimeze, ikoreshwa ryazo rizaba rishingiye ahanini ku masomo ndetse uyobowe n’umwarimu, akwerekera.”
Uyu mushinga washyigikiwe na benshi mu mitwe ya politiki, haba ku ruhande rwa Perezida Lula ndetse n’abamurwanya bari ku ruhande rwa Jair Bolsonaro wayoboye Bresil, ndetse n’ababyeyi b’abanyeshuri.
Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikigo Pollster Datafolha gikora ubushakashatsi muri Bresil, ryagaragaje ko kimwe cya gatatu cy’abaturage babajijwe, bagaragaje ko bishimiye iri tegeko kuko telefone zigezweho zangiza abanyeshuri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!