Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Zabihullah Mujahid, yasobanuye ko inyubako nshya zitagomba kujyamo amadirishya yerekena mu gikari, igikoni, ndetse n’ahandi hose umugore akorera akazi ke ko mu rugo, kandi ko inzu zifite ayo madirishya zigomba gufungwa.
Yagize ati “Kureba abagore bakora imirimo yo mu gikoni, igikari cyangwa bajya kuvoma amazi bishobora kuganisha ku bikorwa by’ubusambanyi.”
Inzego z’ibanze zibifite mu nshingano zizajya zigenzura ahubakwa kugira ngo harebwe ko niba iri tegeko ryubahirizwa.
Abatalibani kuva basubira ku butegetsi bwa Afghanistan mu 2021, bafashe ingamba zitandukanye zibuza abagore ibikorwa bimwe na bimwe ko kujya mu mashuri, kubakura mu kazi no gufunga inzu zitunganya imisatsi.
Izi ngamba z’Abatalibani zikomeje kwibazwaho cyane n’imiryango mpuzamahanga, kubera ingaruka mbi zigira ku burenganzira bw’abagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!