00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Afghanistan igiye gukumira imiryango ikorana n’abagore

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 31 December 2024 saa 09:29
Yasuwe :

Minisiteri ifite mu nshingano imiryango itegamiye kuri Leta muri Afghanistan yateguje ko izahagarika imiryango yose yanze kubahiriza itegeko ryo guhagarika gukorana n’abagore.

Afghanistan ni kimwe mu bihugu bitubahiriza uburenganzira bw’abagore ndetse kuva Abatalibani bajya ku butegetsi mu 2021, yashyizeho ingamba zikarishye, zibangamira uburenganzira bwabo.

Iyi Minisiteri igaragaza ko hari impungenge z’uko abagore bakorera muri iyi miryango batakwambara ‘Hijab’ uko bikwiye, cyangwa se ntibakurikize amahame agenga imyitwarire y’abagore bo muri iki gihugu.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko izi ngamba zizabangamira ibikorwa byo gufasha Abanya-Afghanistan, by’umwihariko abagore.

Umuvugizi wa Loni, Florencia Soto Nino-Martinez, yagize ati “Turahangayitse cyane kubera ko kimwe cya kabiri cy’abaturage babuzwa uburenganzira bwabo, baba mu bukene kandi benshi bari mu byago, bakeneye ubufasha.”

Leta ya Afghanistan ivuga ko itagiye guhagarika abakora ibikorwa byo gufasha n’ubutabazi gusa ngo ishaka ko bubahiriza amategeko.

Afghanistan izafunga imiryango yosezigikorana n'abagore bo muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .