Afghanistan ni kimwe mu bihugu bitubahiriza uburenganzira bw’abagore ndetse kuva Abatalibani bajya ku butegetsi mu 2021, yashyizeho ingamba zikarishye, zibangamira uburenganzira bwabo.
Iyi Minisiteri igaragaza ko hari impungenge z’uko abagore bakorera muri iyi miryango batakwambara ‘Hijab’ uko bikwiye, cyangwa se ntibakurikize amahame agenga imyitwarire y’abagore bo muri iki gihugu.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko izi ngamba zizabangamira ibikorwa byo gufasha Abanya-Afghanistan, by’umwihariko abagore.
Umuvugizi wa Loni, Florencia Soto Nino-Martinez, yagize ati “Turahangayitse cyane kubera ko kimwe cya kabiri cy’abaturage babuzwa uburenganzira bwabo, baba mu bukene kandi benshi bari mu byago, bakeneye ubufasha.”
Leta ya Afghanistan ivuga ko itagiye guhagarika abakora ibikorwa byo gufasha n’ubutabazi gusa ngo ishaka ko bubahiriza amategeko.
![](local/cache-vignettes/L1000xH562/afghanistan_izafunga_ong_zose_zigikorana_n_abagore_bo_muri_afganistan-ca0db.jpg?1735674415)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!