Byemerejwe mu butumwa Umuvugizi wa OnlyFans yahaye Ikinyamakuru Daily Mail. Ni ubutumwa buvuga ko umuryango w’abagize uru rubuga ubabajwe no gutangaza amakuru y’urupfu rwa nyirarwo.
Yavuze ko “Leonid Radvinsky yapfuye nyuma y’igihe kirekire ahanganye n’indwara ya kanseri.”
Itangazo ribika Leonid Radvinsky rigaragaza ko yaguye muri Pomano Beach, muri Leta ya Florida, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabanaga n’umuryango we.
Leonid Radvinsky yari umushoramari w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Ukraine. Yabarirwaga umutungo ufite agaciro ka miliyari 4,7$.
Yabaye Umuyobozi mukuru wa Onlyfans ndetse aba umunyamigabane mukuru wayo.
Leonid Radvinsky yagize ububasha bukomeye mu buyobozi bwa OnlyFans mu 2018 ubwo yaguraga uru rubuga n’umuryango witwa ‘Stokely’ wo mu Bwongereza. Uru rubuga rwakomeje kwaguka cyane ku ngoma ye.
Mu 2024, abakoresha uru rubuga barwinjirije angana na miliyari 7,2$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!