Léon XIV azagera mu mijyi 11 ya Afurika, aho biteganyijwe ko azakora urugendo rwa kilometero ibihumbi 18 mu ngendo z’ingende 18 azakora.
Cardinal Michael Czerny umwe mu bayobozi bakomeye i Vatican, yavuze ko uruzinduko rwa Papa muri Afurika rugamije ko gufasha “Isi kongera gutekereza kuri Afurika”.
Léon XIV aheruka gukorera ingendo mu bihugu birimo Turikiya, Lebanon mu Ugushyingo n’Ukuboza 2025. Muri Werurwe, yari i Monaco mu Bufaransa.
Nibura 20% by’abakirisitu gatolika ku Isi baba muri Afurika.
Uruzinduko rwa Léon XIV muri Afurika, ni urwa 24 rukozwe n’Umu-Papa uwo ariwe wese kuri uyu mugabane.
Azasura ibihugu birimo Algeria, Cameroun, Angola na Guinée équatoriale.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!