Kuwa 9 Ukuboza 2016, nibwo Inteko Ishinga Amategeko muri Koreya y’Epfo yemeje umushinga w’Itegeko ryemeza ko uyu Mukuru w’Igihugu yegura nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bamushinjaga gukoresha ruswa no gukorana n’umucuruzi w’inshuti ye magara, Choi Soon-sil.
Ubushinjacyaha bwasomeye Choi-Soon ibyaha ashinjwa birimo kwivanga mu mirimo y’igihugu no gukora ubucuruzi mu buryo butemewe byateje igihugu ibihombo.
Samsung ifite icyicaro i Seoul muri Koreya y’Epfo ishinjwa gutanga impano ku miryango idaharanira inyungu ya Choi Soon-sil.
Ubushinjacyaha buvuga ko iyi Sosiyete yahaye ikompanyi ya Choi Soon-sil n’umukobwa we miliyoni 2.5 z’ama-pound, mu gikorwa cyanagizwemo uruhare na Perezida Park.
Mu kwezi gushize, Lee Jae-yong yavuze ko atamenye uko umwanzuro wo guha amafaranga umukobwa wa Choi Soon-sil wafashwe.
Amakuru ava mu binyamakuru byo muri Koreya y’Epfo avuga ko hari amasezerano Samsung yasinyanye na Choi ya miliyoni 18 z’amadorali zo gufasha umukobwa we mu myitozo y’amarushanwa yo kwiruka ku mafarasi (Dressage) n’izindi 17 yahawe Kompanyi ebyiri ariko bivugwa ko ari ayo Choi yikoresherezaga ku giti cye.
Lee Jae-yong uzwi ku izina rya Jay Y. Lee yatanze ibimenyetso kuri icyo kibazo, ariko ni ubwa mbere abajijwe n’ubushinjacyaha nk’ukekwa kubigiramo uruhare.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Lee Jae-yong yiseguye ku kuba ntacyo yakoze kuri iki kibazo. Ati “Ndasaba imbabazi kuko nananiwe kugaragaza isura nziza.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abandi bayobozi babiri ba Samsung barimo n’Umujyanama wa Lee bakozweho iperereza bahatwa ibibazo n’abashinjacyaha bihariye kuri ibi byaha bya ruswa.



















TANGA IGITEKEREZO