00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lavrov yashinje u Budage kurangwa n’imyumvire y’Aba-Nazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 June 2026 saa 07:21
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yashinje u Budage kugaragaza icyo yise “imyumvire y’Aba-Nazi”, abishingira ku kuba bukomeje ubufatanye bwa gisirikare na Ukraine.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere, Lavrov yavuze ko amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Johann Wadephul, agaragaza ko ingabo z’u Budage zigiye gukorana bya hafi n’iza Ukraine mu gusangira amasomo y’intambara, ari ikimenyetso cy’uko igihugu cye gikomeje kwinjira mu ruhande rwa Ukraine.

Lavrov yavuze ko icyo gikorwa ari ugukorana n’abo yise “aba-Nazi bashya”.

Yongeyeho ko u Budage butacyihishira ahubwo buri kugaragaza icyo yise imizi n’imyumvire y’Aba-Nazi. Lavrov yanenze kandi Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, amushinja gushyigikira intambara ya Ukraine ayita urugamba rwo kurengera “indangagaciro z’u Burayi”, nyamara ngo hakirengagizwa uburenganzira bw’abavuga Ikirusiya muri Ukraine.

Aya magambo ya Lavrov aje mu gihe u Budage bukomeje kuba umwe mu baterankunga bakomeye ba Ukraine mu ntwaro, bukaba bwaranavuze ko bushaka kugira ingabo zikomeye mu Burayi no kwitegura intambara ishobora kubaho n’u Burusiya mu 2029.

Sergei Lavrov yavuze ko ibyo u Budage buri gukora muri Ukraine, ari uguhembera imyumvire y'Aba-Nazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages