00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lavrov w’u Burusiya yavuze ko Ukraine yagabye ibitero ku rugo rwa Putin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 December 2025 saa 11:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2025, igisirikare cya Ukraine cyagabye ibitero by’indege z’ubwiyahuzi (kamikaze drones) 91 ku rugo rwa Perezida Vladimir Putin mu karere ka Novgorod.

Yongeyeho ko ubu Ukraine yagiye ku bikorwa by’iterabwoba, kandi kubera ibyo, u Burusiya bugiye kongera gutekereza ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro.

Lavrov yavuze ko “izo ndege zose zasenywe n’ubwirinzi bw’Ingabo z’u Burusiya”, ashimangira ko ibi bikorwa bitazihanganirwa na gato, ndetse ko na bo bazabisubiza uko bashoboye.

Lavrov yavuze ko u Burusiya na bwo bwamaze gutegura aho buzagaba ibitero mu buryo bwo kwihimura ku byagabwe na Ukraine.

Yahamije ko icyo gikorwa gishobora kugira ingaruka ku bushake bwo kugerageza gukemura amakimbirane hagati ya Ukraine n’u Burusiya, ariko ntiyatanze ibisobanuro byihariye ku buryo bashobora guhindura intekerezo.

Ati “Ntabwo dushaka kwivana mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora bijyanye n’imyitwarire y’ubutegetsi bwa Ukraine buri kwitwara nk’igihugu cy’iterabwoba, uruhande rw’u Burusiya muri ibi biganiro ruzongera kurebwaho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko Ukraine yagabye ibitero ku rugo rwa Putin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages