Ubushaikashatasi bwakozwe n’Ikigo EasyToys bugaragaza imibereho y’abantu mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina igaragaza ko mu Bubiligi imibare y’abikinisha ikomeje gutumbagira.
Nk’ubu 14% by’Ababiligi bemera ko bikinishirije ku kazi n’ahandi nko mu modoka n’ahandi.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku Babiligi, igitangaje bwagaragaje ko Ababiligi 88% bagaragaje ko bikinishije byibuze rimwe mu buzima bwabo.
Bigaragazwa ko batangiye kwikinisha byibuze ku myaka 15. Babikora bagamije kwishimisha, mu gikorwa byibuze kimara iminota 14.
Bwagaragaje ko 30% by’Ababiligi bakoresha ibikinisho bibafasha mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bizwi nka ‘sex toys’. Ibigaragaza uburyo banezezwa no kwishimisha babyikoreye.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 69% by’Ababiligi basubije ubu bushakashatsi bikinishiriza mu buriri ahagana Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba no mu gicuku.
Ikindi Ababiligi bagera kuri 24% bavuze ko bikinishirije mu bwogero, 14% babikorera mu kazi mu gihe 14% by’abasubije bagaragaje ko bihera ibyishimo mu modoka.
Ikindi gitangaje ni uko Ababiligi benshi bakunda kwishimisha muri ubu buryo mu gihe cy’izuba. Ubushakashatsi bwagaragaje ko Ababiligi bikinisha mu mezi yo mu cyi.
Abagabo ni bo bakunda kwikinisha cyane. Nko mu 2026 ab’igitsina gabo bangana na 12% bishakira akanya ko kwihugikamo nko bimare ako gasonga hafi ya buri munsi. Mu gihe abagore bikemurira ibi bibazo bo ari 1%.
Ab’igitsina gabo bangana na 31% ni bo bagaragaje ko batigeze bikinisha mu gihe abagabo bo ari 11%. Icyakora ikindi kibazo kikaba ko umugabo ubikora aryumaho.
Iyi raporo igaragaza ko Ababiligi 43% bagerageje kubwira abo bashakanye ko bikinisha.
Abagabo kandi bayoboye mu mibare y’abantu bakora ibikorwa biganisha ku kwikinisha k’uko nk’abagabo barenga 61% bareba amashusho y’urukozasoni bitandukanye n’abagore 30%.
Icyakora ku gukoresha ibikoresho byo kwikinisha ‘sex toys’ abagore ni bo bari hejuru kuko bangana na 45% ugereranyije n’abagabo bangana na 15%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!