Uyu muhanzi wahatanye mu bihembo bya Trace Awards biheruka gutangirwa i Kigali mu Ukwakira 2023, mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram ku itari ya 7 Mata 2024, yagaragaje ko isengesho rye aryerekeje ku Banyarwanda kandi ko yifatanyije nabo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Muri ubwo butumwa bwe, yasabye buri wese gusengera amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Kuri uyu munsi wo Kwibuka Jenoside (Yakorewe Abatutsi) muri Mata 1994, ibitekerezo byanjye byifatanyije n’u Rwanda. Reka dusengere amahoro, gukira ibikomere n’ubwiyunge.”
Uretse ubwo butumwa bwe yatambukije, yanakomeje gusangiza andi mafoto ariho imbwirwaruhame y’Umukuru w’Igihugu yatanze ku munsi w’ejo ubwo yatangizaga icyumweru cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, ndetse ubutumwa bwe yasangije abamukurikira yabuherekesheje ifoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacana urumuri rw’icyizere.
Sega’’EL yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Trakass Pa pu Moin, yahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza muri ‘Best Artist Indian Ocean’ mu bihembo bya Trace Awards. Ni we mukobwa wenyine wahatanye muri iki cyiciro, kuko yari ahataniye igihembo n’abasore barimo Mikl ndetse na Goulam.
Sega El yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo nka "Trakass Pa Pou Moin", "En Lèr", "C’est Gayar D’aimer" n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!