Uyu mutwe wari umaze iminsi uvuga ko hari ibikorwa bigayitse bikoreshwa internet, wahisemo kuba uhagaritse iyo internet mu mujyaruguru y’iki guhugu.
Mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku wa 17 Nzeri 2025, wavuze ko internet yahagaritswe ari iya fibre optique, gusa kuri telefone ho abaturage bazakomeza gukoresha internet.
Uyu mutwe wavuze ko washyizeho izo ngamba “mu rwego rwo gukumira ibikorwa bigayitse.”
Icyakora Zalmay Khalilzad wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Afghanistan yavuze ko uwo mwanzuro udakwiye.
Ati “Niba amashusho y’urukozasoni ariyo kibazo nko mu bindi bihugu byose by’Abayisilamu, bayafunga yonyine. Mu bindi bihugu bigendera ku mahame ya Islam niko bikorwa.”
Uyu ubaye undi mwanzuro ukomeye uyu mutwe ufashe nyuma y’indi irimo kubuza abakobwa gukomeza amashuri yisumbuye, kugenda bipfutse ahantu hose, gukumirwa gukora imirimo itandukanye, gutegeka abagabo gutereka ubwanwa, kubuza abatwaye imodoka kugenda bacuranga n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!