Aba bayobozi babwiwe ko umubyibuho ukabije ari imwe mu ndwara zidakira bityo uwufite akwiye kongerwa mu bakumirwa nk’abafite uburwayi budakira badakwiriye kwemererwa kujya muri Amerika.
Umuvugizi wa White House, Anna Kelly, yavuze ko ibi bigamije kugabanya amafaranga y’abaturage ba Amerika agendera mu gufasha abantu bafite ubwo burwayi batabasha kwifasha.
Ati “Mu myaka ijana ishize mu itegeko hongewemo kwima visa abantu bashobora kuba umutwaro, bakenera serivisi z’ubuvuzi zishyurwa na Leta batuma ubushobozi bujya muri izo serivisi buba bucye. Ubuyobozi bwa Trump buje gushyira mu bikorwa iryo tegeko, bushyira imbere abaturage ba Amerika.”
Ikindi abayobozi basabwe kujya bareba n’ibipimo by’indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, kanseri, diabète n’izindi.
Ibi bije byunganira gahunda ya Trump yo gusubiza abimukira mu bihugu by’iwabo, aho ashaka kujya asubiza iwabo bagera kuri miliyoni buri mwaka.
Imibare igaragaza ko mu 2023 abimukira babaga muri Amerika bitemewe n’amategeko bari miliyoni 14. Bigaragazwa ko nibura buri mwaka habarurwa abantu binjiye muri Amerika inshuro ibihumbi 500 ku mwaka bakabayo mu gihe runaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!