00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kouchner n’abandi Bafaransa mu kiganiro-mpaka ku ruhare rw’igihugu cyabo muri jenoside

Yanditswe na

Frank Mwizerwa

Kuya 21 June 2014 saa 08:16
Yasuwe :

Bamwe mu ntiti n’abanyepolitiki b’Abafaransa bakomeje kwibaza uko politiki ya dipolomasi y’ u Bufaransa ku Rwanda yari iteye mbere ya jenoside ndetse barashaka kumenya niba koko ari ukuri ko igihugu cyabo cyaba cyaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi Muri Mata 1994 ndetse n’uburyo byakozwemo.
Ni muri urwo rwego, kuwa Mbere tariki ya 30 Kamena 2014, RBF France yateguye ikiganiro-mpaka ku mibanire n’imikoranire y’u Bufaransa n’u Rwanda hagati y’imyaka 1990 kugeza 1994, ari naho (…)

Bamwe mu ntiti n’abanyepolitiki b’Abafaransa bakomeje kwibaza uko politiki ya dipolomasi y’ u Bufaransa ku Rwanda yari iteye mbere ya jenoside ndetse barashaka kumenya niba koko ari ukuri ko igihugu cyabo cyaba cyaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi Muri Mata 1994 ndetse n’uburyo byakozwemo.

Ni muri urwo rwego, kuwa Mbere tariki ya 30 Kamena 2014, RBF France yateguye ikiganiro-mpaka ku mibanire n’imikoranire y’u Bufaransa n’u Rwanda hagati y’imyaka 1990 kugeza 1994, ari naho habayemo jenoside yaguyemo inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.

RBF-France (ni ishami rya RBF Remembrance Forum yo mu Budage) ni ihuriro rihuza abanyepolitiki, impuguke n’abandi baturage, bagasuzuma inkomoko y’amakimbirane runaka ashobora kubyara ingaruka zikomeye, hanyuma bakanabishakira umuti.

Mu bantu batumiwe muri iki kiganiro kizibanda k’u Rwanda n’u Bufaransa harimo, Bernard Kouchner, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa (2007-2010) na Francois Leotard, wabaye Minisitiri w’Ingabo (1993-1995). Bazaba baganira ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi.

Francois Leotard, wabaye Minisitiri w'Ingabo kuba 1993 kugeza 1995

Bernard Kouchner ni umwe mu bashinze Umuryango w’Abaganga batagira umupaka (Medecins Sans Frontieres), akaba yaranageze mu Rwanda inshuro eshatu mu gihe jenoside yabaga. Azwiho kuba akiri ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’igihugu cye atarahwemaga kugaragaza ko hari abayobozi b’u Bufaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu zindi mpuguke zizagira uruhare muri iki kiganiro-mpaka harimo Gérard PRUNIER, umunyamateka uhugukiwe cyane ku mateka ya Afurika y’i Burasirazuba, Raymond KEVORKIAN Umunyamateka akaba n’impuguke kuri jenoside y’Abanya-Armenia, n’abandi.

Gerard Prunier

Ikiganiro mpaka kizahuza Kouchner, Leotard n’umunyamakuru Nicolas Poincare, kizayoborwa n’umunyamakuru akaba n’Umwanditsi Mukuru wungirije wa Televiziyo ya Sena y’u Bufaransa Michaël ZSAMES, ari naho iki kiganiro kizabera, kikazaba cyitwa «France-Rwanda, vingt ans après: De la discorde à la réconciliation?» tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga «U Bufaransa n’u Rwanda, nyuma y’imyaka 20: Ese hagiye kubaho ubwumvikane?».

Abandi bazitabira ikiganiro harimo Serge HEFEZ wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo ku ngoma ya Francois Mitterrand, Jacky MAMOU wigeze kuyobora Umuryango w’Abaganga Mpuzamahanga, umwanditsi akaba n’umukinnyikazi wa filimi Rachel Khan na Abderrahmane SISSAKO ukora filimi.

Iki kiganiro nigisozwa, umwanditsi Michaël PRAZAN, azerekana filimi-mpamo yateguwe n’itsinda rye ubwo bamwe mu bagize RBF France basuraga u Rwanda kuva tariki ya 23 kugeza kuya 28 Mata 2014.

Senateri Fauconier wari uyoboye itsinda rya RBF France mu ruzinduko mu Rwanda muri Mata 2014

Bamwe mu bari bagize iri tsinda harimo Senateri Alain Fauconnier, Sonia Rolland Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Umukinnyikazi wa filimi Rachel Khan na Gael Faye umuririmbyi w’Umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda. Bimwe mu bikorwa bakoze harimo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

Hejuru ku ifoto: Kouchner


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages