Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Rusange y’ishyaka rye ry’abakozi.
Yavuze ko intwaro za nucléaire za Koreya Ruguru “zizagumaho kandi nta wazisubiza inyuma”.
Yakomeje avuga ko Pyongyang izakomeza kwagura ububiko bw’intwaro zayo mu gihe cyose intwaro za nucléaire zikiri ku Isi, ndetse igihugu cye kigishyirwaho ibikangisho na Amerika.
Perezida Kim Jong Un yongeye kuburira ko bazagaba igitero gikaze gisubiza buri umwe uzagerageza kubangamira inyungu zabo.
Ati “Dufite gahunda y’igihe kirekire yo kongerera imbaraga intwaro za nucléaire dutunganya buri mwaka mu gihe kiri imbere, kandi tuzashyira imbaraga mu kongera umubare n’ahakorerwa intwaro za nucléaire”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!