Iki kinyamakuru kizwiho kuba ijwi ry’ubutegetsi bwa Pyongyang, cyatangaje ko gutakaza ubushobozi bw’imitekerereze kwa Joe Biden bigaragarira mu byo asigaye avuga bitari ukuri, nko gushinja Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ibyaha by’intambara byakorewe muri Ukraine.
Biden aherutse kuvuga ko Putin ari umwicanyi ukwiriye gukurikiranwaho ibyaha by’intambara kubera intambara yashoje muri Ukraine. Ni nyuma y’amashusho atandukanye yagiye agaragaza abaturage bishwe mu duce tumaze iminsi twigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya.
Koreya ya Ruguru nk’igihugu gisanzwe kidacana uwaka na Amerika, yashyigikiye intambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine.
KCNA yatangaje ko ahazaza ha Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari mu kaga mu gihe yakomeza kuyoborwa na Joe Biden.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!