Ibi byabaye mu gikorwa cy’imyiyerekano n’akarasisi k’ingabo za Koreya ya Ruguru kari gahagarariwe na Perezida w’icyo gihugu, Kim Jong Un, wakomeje kuvuga ko igihugu cye gikeneye intwaro ziri kuri uru rwego kugira ngo kirusheho kwicungira umutekano.
Muri uwo mwiyerekano, abanyamahanga bose, barimo inzobere n’abanyamakuru bajyaga batumirwa mu birori bikomeye nk’ibi, ntibari batumiwe, ari nayo mpamvu hakoreshejwe amashusho yavuguruwe agatangwa na televiziyo y’icyo gihugu mu gusesengura ubushobozi bw’iyi ntwaro nshya yerekanwe.
Aba basesenguzi bavuze ko iyi ntwaro kirimbuzi yerekanwe iteye inkeke kuko ifite ubushobozi buhambaye, ndetse ko ari nshya cyane ku buryo batari bayizi mu bubiko bw’intwaro bwa Koreya ya Ruguru, byose bikerekana ko ubushobozi bw’inzobere za Koreya ya Ruguru mu gukora intwaro kirimbuzi bukomeje kwiyongera.
Iyi ntwaro ifite ubushobozi bwo kuraswa ikagera muri Amerika, ari na cyo “mwanzi wa mbere wa Koreya ya Ruguru”, nk’uko byatangajwe na Kim Jong Un.
Uyu mugabo yari yasezeranyije ko igihugu cye kizahagarika gahunda yacyo yo gukora intwaro kirimbuzi, mu gihe kizahabwa icyizere ko umutekano wayo utageramiwe.
Ibiganiro hagati ya Kim na Trump byaje gusozwa igitaraganya nyuma y’uko ubusabe bwa Koreya ya Ruguru bwo gukurirwaho ibihano mu by’ubukungu bwanzwe na Amerika, iki gihugu na cyo kikavuga ko kitazemera ibindi biganiro ndetse kigahita gisubukura gahunda yo gukomeza gukora intwaro bya kirimbuzi.
Mu Ukwakira umwaka ushize, Koreya ya Ruguru yerekanye intwaro kirimbuzi ishobora kuraswa hafi ya hose ku Isi ku muvuduko wo hejuru.
Mu gihe Perezida Obama yahererekanyaga ubutegetsi na Trump wari ugiye kumusimbura, yamubwiye ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru ari cyo cya mbere gihangayikishije umutekano wa Amerika. Trump yiyemeje guhagarika umugambi w’icyo gihugu wo gukora intwaro kirimbuzi, gusa nawe ashoje manda ye nta kinini abihinduyeho.
Usibye kuba Biden yarakomeje kuvuga ko adashyigikiye ikorwa ry’ibitwaro kirimbuzi za Koreya ya Ruguru, uyu mugabo ntiyigeze atangaza gahunda yihariye yo kuzahangana n’iki gihugu kimaze gutera imbere mu gukora intwaro kirimbuzi zifite ubushobozi buhambaye kandi zigezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!