Ni uduce duherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Ukraine mu gice cyizwi nka Donbass.
Intumwa ya Donetsk yakiriye ubutumwa bushimira icyo gice ku bwigenge bwacyo, buturutse kuri ambasade ya Koreya ya Ruguru i Moscow.
Koreya ya Ruguru ibaye igihugu cya gatatu cyemeye ubwigenge bwa Donbass nyuma y’u Burusiya na Syria.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo u Burusiya bwatangaje ko bwemeje uduce twa Donbass nka Repubulika zigenga, ari nabwo yatangizaga intambara kuri Ukraine. Kwemera ubwigenge bw’utwo duce byamaganywe na Ukraine ndetse Syria ikimara kubikora muri Kamena uyu mwaka, byahise bicana umubano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!