00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yasabye inshuti za Amerika gusenya intwaro za nucléaire

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 July 2026 saa 02:14
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yamaganye bikomeye umugambi mubi ihamya ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zayo zirimo ibihugu byo mu muryango NATO biyifiteho, ibisaba gusenya intwaro za nucléaire bitunze no guhagarika umugambi wo gukora izindi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yatangaje ko abayobozi bo muri NATO bagerageje kwerekana ko ibikorwa byacyo byo kubungabunga ubusugire biteje akaga, igaragaza ko ibyo ari uburyarya.

Iyi Minisiteri yibukije ibihugu bigize NATO ko byemeranyije kongera amafaranga bishora mu gisirikare no gukorana kurushaho kugira ngo bizashobore guhangana n’abo bifata nk’abanzi.

Yakomozaga ku nama ya NATO yabereye muri Turikiya muri iki cyumweru, aho ibihugu bigize uyu muryango byagiranye amasezerano yo gukora no kugura ibikoresho bya gisirikare afite agaciro ka miliyari 50 z’Amadolari.

Mu mboni za Koreya y’Epfo, mu byo kongera amafaranga ashorwa mu rwego rw’ingabo mu bihugu by’inshuti za Amerika bigamije harimo guhungabanya ibihugu bifata nk’abanzi.

Iyi Minisiteri yagaragaje ko igitutu cya Amerika n’ibihugu by’inshuti gisaba Koreya ya Ruguru gusenya intwaro za nucléaire ntacyo gishobora kuyitwara cyangwa ngo gihagarike imigambi yayo.

Yasabye ko ahubwo, ibihugu by’inshuti za Amerika birimo Koreya y’Epfo n’u Buyapani ndetse n’ibindi byo muri NATO bikwiye guhagarika imishinga yo kongera intwaro za nucléaire, bigasenya n’izo bifite.

Koreya ya Ruguru yatangaje ko izakomeza kubungabunga ubusugire ndetse n’umutekano wayo ndetse n’uw’akarere, binyuze mu bikorwa by’imyitozo, isobanura ko ari uburenganzira bwayo.

Iri tangazo risohotse nyuma y’aho ku wa 10 Nyakanga, bitangajwe ko Koreya ya Ruguru yafashe ingamba zo kongera ubushobozi mu by’intwaro za nucléaire, haba mu mubare n’ubuziranenge.

Koreya ya Ruguru yagaragaje ko ibihugu by'inshuti za Amerika ari byo bikwiye kureka gutunga intwaro za nucléaire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages