00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru: Abakekwaho uruhare mu irohama ry’ubwato bushya bw’intambara bafunzwe

Yanditswe na Uwayisaba Innocent
Kuya 27 May 2025 saa 08:32
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yataye muri yombi abantu bane bakekwaho uburangare mu isanganya riherutse kuba, aho ubwato bushya bw’intambara bwari buri kumurikwa bwarohamye butaratangira akazi.

Ku wa 21 Gicurasi 2025 ubwo Koreya ya Ruguru yari iri kumurika ubwato bunini bw’intambara bwikorera ibintu bipima toni 5000, bunyerera mbere bugwa mu mazi igice kimwe, ikindi gisigara imusozi.

Byabereye ku ruganda rw’icyo gihugu rukora amato ruherereye mu Mujyi wa Chongjin mu Majyaruguru ya Koreya ya Ruguru, ubwo bwato burangirika cyane.

Byabaye Perezida wa Koreya ya Ruguru areba, ndetse agaragaza uburakari bwinshi avuga ko icyo ari icyaha gikomeye, uwakigizemo uruhare wese agomba kukiryoza, kuko ari uburangare bukabije.

Ku ikubitiro mu batawe muri yombi harimo Umuyobozi Wungirije w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ikorwa ry’intwaro witwa Ri Hyong Son.

KCNA yatangaje ko ku wa 25 Gicurasi 2o25 na bwo hatawe muri yombi abandi barimo barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukora ibyo bikoresho muri Chongjin Shipyard, Kang Jong Chol, na Kim Yong Hak usanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ubuyobozi.

Byavuzwe ko kongera gusana ubwo bwato bw’intambara bizafata iminsi nka 10, ndetse Perezida Kim asaba ko ibyangiritse byasanwa mbere y’uko Kamena 2025 irangira.

Icyakora inzobere mu bijyanye n’ibyo bikoresho byifashishwa mu kurwanira mu mazi, zigaragaza ko iyo mirimo ishobora gutwara amezi atandatu nubwo Kim yasabye ukwezi.

Nka Carl Schuster wahoze atwara amato y’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi yavuze ko gusana ubwo bwato bizagorana cyane bijyanye n’ingano y’amazi igice cyabwo cyinjiyemo.

Koreya ya Ruguru yataye muri yombi abakekwaho uburangare mu kurohama k'ubwato bwa gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages