Uru rwego rushinzwe umutekano rumaze iminsi rukora iperereza ku ikwirakwira ry’amashusho y’ubusambanyi yahimbwe hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI), akitirirwa abantu.
Nyuma y’aho bigaragaye ko abakoresha iri koranabuhanga bakoresheje amafoto y’abagore benshi bo muri Koreya y’Epfo mu guhimba aya mashusho, Perezida Yoon Suk Yeol, yasabye inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose zigaragarika uru rugomo.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi ya Koreya y’Epfo rishinzwe iperereza, Woo Jong-soo, yatangaje ko mu cyumweru gishize, bakiriye ibirego byerekeye ku mashusho y’ubusambanyi 88 yahimbwe.
Jong yasobanuye ko abantu 24 bagize uruhare mu guhimba amwe muri aya mashusho bamaze kumenyekana, nk’uko ibiro ntaramakuru byo muri iki gihugu, Yonhap, byasobanuye.
Yasobanuye ko porogaramu umunani zihimba amashusho y’urukozasoni zinyuzwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram. Abazihimbye ndetse n’amatsinda y’abantu akwirakwiza aya mashusho na bo bari gukorwaho iperereza.
Uyu mupolisi yasobanuye ko mu gihe u Bufaransa buri gukurikirana umuyobozi wa Telegram, Pavel Durov, ibihugu byombi bigomba kwifatanya mu iperereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!