Intambara y’ibihugu byombi yahagaze mu 1953 nyuma kubyumvikanaho ariko nta masezerano y’amahoro byashyizeho umukono. Kuva icyo gihe, amakimbirane yarakomeje, bishinjanya ubushotoranyi.
Lee yavuze ko hakenewe gushyiraho urwego ruhuriweho rw’umutekano rufasha mu gukumira imirwano yahanganisha impande zombi mu gice kitemerewe kujyamo ingabo, anasaba ko ibi bihugu byaganira ku buryo Koreya ya Ruguru yahagarika umugambi wo gukora intwaro za nucléaire.
Uyu Mukuru w’Igihugu wari mu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora k’u Buyapani yagize ati “Reka tureke imigambi yo guterana ubwoba, dutangire ibiganiro byo kurangiza iyi ntambara imaze igihe kirekire.”
Koreya ya Ruguru yatangaje ko ifite intwaro za nucléaire mu 2022. Kugeza ubu ntiragira icyo ivuga kuri iki cyifuzo cya Perezida Lee.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!