00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Polisi yasatse ibiro bya Perezida, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo ashaka kwiyahura

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 11 December 2024 saa 08:56
Yasuwe :

Polisi yo muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Gatatu yasatse ibiro bya Perezida Yoon Suk Yeol, nyuma y’amakuru y’uko uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Kim Yong-hyun yashatse kwiyahurira muri kasho bikaburizwamo.

Yoon Suk Yeol yasatswe nyuma yo gushinjwa gushyiraho ibihe bidasanzwe byatumye abasirikare boherezwa mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, Seoul, harimo ku Nteko Ishinga Amategeko.

Ni ibihe bitamaze akanya kuko Perezida Yoon Suk Yeol yahise abikuraho ndetse Minisitiri w’Ingabo akegura, nyuma akaza no gutabwa muri yombi.

Ibiro Ntaramakuru Yonhap byatangaje ko Polisi yasatse ibiro bya Perezida kuri uyu wa Gatatu.

Kim Yong-hyun wari Minisitiri w’Ingabo na we yashatse kwiyahura ariko biburizwamo. Uyu yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha ububasha afite agamije kwitambika ubutabera, ubwo yagiraga inama Perezida yo gushyiraho ibihe bidasanzwe.

Kim yashatse kwiyahura mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri nk’uko Urwego rushinzwe Igorora muri icyo gihugu rwabitangaje.

Yashatse kwinigisha imishumi y’imyenda ye ariko birananirana kuko abamurinze bahise bahagoboka.

Yoon yashyizeho ibihe bidasanzwe nyuma y’imyigaragambyo no kujujubywa n’abatavuga rumwe na we biganje mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibihe bidasanzwe yagerageje gushyiraho bisa n’ibigiye kumukoraho kuko byabyukije uburakari bw’abatavuga rumwe na we, batangiza inzira yo kumweguza ubwa mbere biranga, none bari kwitegura kongera kugerageza kumweguza.

Perezida Yoon Suk Yeol yasatswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .