00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Indege yafashwe n’inkongi bitewe na ‘power bank’

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 March 2025 saa 05:59
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe ubwikorezi muri Koreya y’Epfo yatangaje ko batiri yo mu gakoresho kongera umuriro muri telefone kazwi nka ’power bank’ yari mu mizigo y’umugenzi, bikekwa ko ari yo yaba yaraturitse igatera inkongi y’umuriro mu ndege ya Air Busan muri Mutarama 2025.

Iyi ndege yafashwe n’inkongi y’umuriro iri ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Gimahe giherereye mu majyepfo ya Koreya y’Epfo, ku wa 28 Mutarama 2025, abantu batatu barakomereka byoroheje.

Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi wa Koreya y’Epfo, Dr. Sangwoo Park Lee, yavuze ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze byerekana ko umuriro ushobora kuba waratewe no gucomeka mu ndege ‘Power bank’ yari yavunitse.

Abashinzwe iperereza bagaragaje ko babonye ibisagazwa by’iyi ‘power bank’ ahagenewe kubikwa ibikapu mu ndege ari na ho umuriro watangiriye.

Gusa ntibigeze bagaragaza impamvu nyamukuru yateye iturika rya batiri y’aka gakoresho kabika umuriro, kakifashishwa mu kunganira telefone mu gihe uwayo washizemo.

Bikekwa ko power bank ari yo yateye inkongi y’umuriro mu ndege muri Koreya y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .