Iyi ndege yafashwe n’inkongi y’umuriro iri ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Gimahe giherereye mu majyepfo ya Koreya y’Epfo, ku wa 28 Mutarama 2025, abantu batatu barakomereka byoroheje.
Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi wa Koreya y’Epfo, Dr. Sangwoo Park Lee, yavuze ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze byerekana ko umuriro ushobora kuba waratewe no gucomeka mu ndege ‘Power bank’ yari yavunitse.
Abashinzwe iperereza bagaragaje ko babonye ibisagazwa by’iyi ‘power bank’ ahagenewe kubikwa ibikapu mu ndege ari na ho umuriro watangiriye.
Gusa ntibigeze bagaragaza impamvu nyamukuru yateye iturika rya batiri y’aka gakoresho kabika umuriro, kakifashishwa mu kunganira telefone mu gihe uwayo washizemo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!