Ibi abitegetse nyuma y’uko indege yo muri ubu bwoko ikoze impanuka ku wa 29 Ukuboza 2024 igahitana abantu 179 abandi babiri bagakomereka.
Iyi ndege yakoze impanuka ni iy’ikigo cya Jeju Air, yari ivuye i Bangkok yerekeza muri Koreya y’Epfo. Yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cya Muan abapilote bagerageje kuyimanura biranga.
Bikekwa ko iyi ndege yagize ikibazo ubwo yari irimo kugerageza kugwa ku kibiga y’indege, maze inyoni zikajya mu mwanya w’amapine yayo wari wafungutse, ubwo yiteguraga kumanuka.
Abapilote bagerageje kumanura amapine biranga, bongera gusubiza indege mu kirere bazenguruka inshuro ebyiri bagerageza kumanura amapine ariko nabyo biranga.
Nibwo abapilote bagerageje kuyururutsa birangira igice cyo hasi cyikubye hasi mu muhanda w’ikibuga cy’indege bituma indege ishya.
Indege za Boing si ubwa mbere zaba zigaragahweho ibibazo biteza impanuka, ni ibintu kandi byatumye umuyobozi mukuru wayo, Dave Calhoun, afata icyemezo cyo kwegura ku mwanya mu mpera z’umwaka ushize.
Ibi ahanini byatewe n’impanuka indege za Boing zakoze harimo izakozwe n’indege za 737 Max zabaye mu 2018 na 2019 zigahitana abantu 346.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!