Koreya y’Epfo nta muyobozi yari ifite kuva mu Ukoboza 2024, nyuma y’uko Yoon Suk Yeol yegujwe by’ikitaraganya bikozwe n’Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’igihe gito atangaje ko agiye gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe kugira ngo kiyoborwa n’itegeko rya gisirikare.
Mu cyumweru gishize ni bwo Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri iki gihugu rwafashe umwanzuro wo kweguza bidasubirwaho Yoon ku mwanya wa Perezida hahita hanatangazwa ko amatora agomba kuba mu minsi 60.
Kugeza ubu iki gihugu kiyobowe na Minisitiri w’Intebe, Han Duck-soo, wanatangaje ko bari mu biganiro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gutegura amatora ndetse n’ibindi bigo bireba.
Yagize ati "Ni ngombwa ko habaho amatora mu buryo bunoze no guha umwanya uhagije amashyaka ya politiki wo kwitegura."
Yavuze ko kandi ku munsi w’amatora hazatangwa ikiruhuko mu gihugu hose kugira ngo amatora abashe kugenda neza.
Han yasabye minisiteri zose na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gukora imyiteguro yitondewe kugira ngo amatora azabe binyuze mu mucyo kurusha ibindi bihe, kandi azasige aremye icyizere mu baturage.
Uzatorwa azaba abaye Perezida wa 21 wa Koreya y’Epfo. Azasimbura Yoon Suk Yeol uherutse kweguzwa ariko akaba agikurikirwanyweho ibyaha birimo kurwanya inzego za Leta no gukoresha ububasha afite binyuranyije n’amategeko aho byombi bifitanye isano n’ibihe bidasanzwe yatangaje umwaka ushize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!