Uyu mugabo wemeye ko yakoze ubwicanyi mu buryo buhoraho, yemeye iki cyaha imbere y’undi witwa Yoon, ari na we rukumbi wahamijwe uruhare muri ubwo bwicanyi.
Lee w’imyaka 57 yabwiye urukiko rwo mu Mujyi wa Suwon muri Korea y’Epfo, ko atigeze atekereza ko ibyo byaha bizazimangatana burundu.
Mu mwaka ushize yemeye uruhare muri ubu bwicanyi ubwo yari imbere ya Polisi, ubu ni nibwo bwa mbere yari avugiye mu ruhame ibibwerekeyeho.
Yoon utatangajwe irindi zina rye kubera amategeko yo muri Korea y’Epfo arengera abakekwaho ibyaha, yarekuwe mu 2008 nyuma y’imyaka 20 yamaze muri gereza, azira gufata ku ngufu akanica umwana w’umukobwa w’imyaka 13.
Ubwo bwicanyi ni bumwe mu 10 bwakozwe hagati ya 1986 na 1991 buzwi nk’ubwicanyi bwa Hwaseong, bwitiriwe agace bwabereyemo.
Hari byinshi byakomeje kuba urujijo ku bwicanyi bwakozwe, ariko mu mwaka ushize Polisi yaje gusubukura iperereza, nyuma yuko ibizamini bya DNA byafashwe byahuzaga Lee n’ubwicanyi bumwe na bumwe.
Yoon wakomeje kuvuga ko ari umwere ku byaha yahamijwe, urukiko rwaje kwemera gusubirishamo urubanza rwe ndetse abanyamategeko be bifuza ko urukiko ruvanaho burundu igihano yakatiwe ndetse akagifungwa.
Mu gusubirishamo urubanza rwa Yoon kuri uyu wa Mbere, Lee yavuze ko ubwo Polisi yamuhataga ibibazo ubwicanyi bumaze kuba, yari anafite isaha y’umwe mu bantu yishe. Nyamara ngo polisi mu byo yamubajije harimo impamvu nta ndangamuntu bamusanganye, nyuma baramureka arigendera.
Yakomeje ati “Ntabwo nzi impamvu ntari mu bakekwa. Ibintu byabereye iruhande rwanjye, nta na kimwe nagerageje guhisha ku buryo numvaga nza gufatwa mu buryo bworoshye. Hari hari abapolisi benshi, nabageragaho inshuro nyinshi ahubwo bagahita bambaza ibyerekeye ku bandi bantu.”
Ubwo byageraga ku mwana w’imyaka 13 yishe, Lee yasobanuye ko nta mpamvu yihariye yabimuteye, nta n’amarangamutima yo kwicuza agaragaza.
Yakomeje ati “Numvise ko hari umuntu ufite ubumuga watawe muri yombi, ariko sinari nzi ngo ninde azira kuko nishe benshi.”
Yahise anasaba imbabazi imiryango yabo yiciye na Yoon warenganyijwe azira ubwicanyi yakoze.
Gusa Lee ngo ntabwo yaburanishwa ku bwicanyi bwa Hwaseong kuko igihe bwagombaga kuba bugifite agaciro cyarangiye, ko icyaha cyashaje.
Yoon yavuze ko akeneye umwanya uhagije ngo yakire ibyabereye mu rukiko. Yagize ati ”Ndashaka kubona ubutabera ku byaha ntakoze nahamijwe,nkeneye gusubizwa icyubahiro cyanjye.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!