Korea ya Ruguru na Amerika bishobora kwiyungira mu mikino Olempike

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yatangaje ko Imikino Olempike izabera i Tokyo ishobora kuzaba amahirwe yo gusubukura ibiganiro hagati ya Korea ya Ruguru na Amerika, Korea ya Ruguru n’u Buyapani na Koreya zombi.

Reuters yanditse ko Perezida Moon Jae-in yabitangaje kuri uyu wa Mbere, mu birori by’umunsi ngarukamwaka wo kwibuka itsinda ry’abanyeshuri ryatangije imyigaragambyo yo gusaba ubwigenge bwa Koreya y’Epfo ubwo yari igikolonizwa n’u Buyapani.

Uyu munsi wizihizwa tariki ya 1 Werurwe buri mwaka.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Imikino iteganyijwe ishobora kuba amahirwe yo gusubukura ibiganiro hagati ya Koreya y’Epfo n’u Buyapani, Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo, Koreya ya Ruguru n’u Buyapani ndetse n’ibiganiro hagati ya Korea ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka ni bwo urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwanzuye ko u Buyapani bugomba kwishyura indishyi z’akababaro abagore 12 b’Abanya-Korea y’Epfo bagizwe abacakara bakanakoreshwa ku gahato imibonano mpuzabitsina n’ingabo z’u Buyapani mu Ntambara ya II y’Isi.

Ibi byazamuye umwuka utari mwiza hagati ya Koreya y’Epfo n’u Buyapani kuko u Buyapani bwateye utwasti uyu mwanzuro, bukavuga ko ibijyanye n’Intambara ya II y’Isi byose byakemuriwe mu masezerano y’umubano w’ibi bihugu byombi yasinywe mu 1965.

Perezida Moon ati “Nizeye ko Korea zombi n’u Buyapani tuzajya inama y’uko twazahura ubukungu bwacu bwazahajwe na COVID-19, [..] niteguye kwicarana n’abayobozi bo mu Buyapani, tukaganira ku bitagenda neza hagati yacu, kandi nizeye ko tuzahuza ibitekerezo, maze tukagera ku gisubizo gikwiye, dufatanyije.”

Mu mikino Olempike iteganyijwe kubera mu Buyapani muri Gicurasi uyu mwaka, hashobora kuzasubukurwa ibiganiro bizahuza Koreya y’Epfo n’u Buyapani, mu gihe ibiganiro bivuga ku ntwaro kirimbuzi bishobora kuzahuza Joe Biden na Kim Jon-un.

Perezida wa Koreya y'Epfo, Moon Jae-in, yatangaje ko mu mikino Olempike bashobora gusubukura ibiganiro n'u Buyapani/ Ifoto: The Japan Times

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .