00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KLM yahagaritse ingendo zerekeza i Tel Aviv

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 February 2026 saa 09:47
Yasuwe :

Sosiyete y’indege yo mu Buholandi, KLM yatangaje ko guhera ku wa 1 Werurwe izahagarika by’agateganyo ingendo zayo hagati ya Amsterdam na Tel Aviv.

Ni icyemezo KLM yanyujije mu itangazo yashyize hanze ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026.

Yavuze ko bitagishoboka mu buryo bw’ubucuruzi cyangwa mu mikorere yayo ya buri munsi gukomeza gukora ingendo zerekeza i Tel Aviv.

Iki cyemezo cya KLM kije mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Iran na Israel, ku buryo hashobora no kuvuka imirwano, gusa ntiyigeze itangazo ko iyi ari yo mpamvu yahagaritse ingendo.

Biteganyijwe ko nihagira igihinduka ku mpamvu KLM yafashe iki cyemezo izafata umwanzuro wo gusubukura izi ngendo.

KLM yahagaritse ingendo zerekeza i Tel Aviv

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages