Kim Kardashian uri mu byamamare bifite izina rikomeye, uzwiho kutajya aripfana iyo bigeze ku bikobwa nk’ibi, na we kuri uyu wa Gatatu arahagarika inkuta ze za Facebook na Instagram, mu kwifatanya n’abari muri icyo gikorwa.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Nzeri, Kim Kardashian yatangaje adashimishijwe n’amakuru y’ibihuha agenda akwirakwizwa ku mbuga nkorambaga.
Ati “ Amakuru y’ibihuha anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga agira ingaruka zikomeye. Sinshobora guceceka ngo ndebere izi mbuga zikomeje gukwirakwiza imvugo zihembera urwango, ibihuha n’andi makuru adahwitse aturuka mu dutsiko tugambiriye ivangura no gucamo ibice Abanyamerika.”
Akomeza avuga ko amakuru y’ibihuha yagira ingaruka ku matora ateganyijwe muri Amerika mu Gushyingo ndetse na demokarasi muri rusange. Ibi si ubwa mbere byaba bibayeho kuko mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri 2016, Facebook yashinjwe kuyivangamo igatuma Donald Trump ayatsinda.
Yinjiye muri uru rugamba nyuma y’umuhanzikazi Katy Perry, abakinnyi ba filimi barimo Leonardo Dicaprio, Sacha Baron Cohen na Jennifer Lawrence, aho kuri uyu wa Gatatu bafunga inkuta zabo mu gihe cy’amasaha 24.
Ni igikorwa cyahawe inyito ya “#Stophateforprofit”, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu; irimo uharanira ubutabera ku Birabura b’Abanyamerika [NAACP], urwanya iharabika [AD], n’ibigo bibarirwa mu bihumbi byiyemeje kugishyigikira.
Mu butumwa abahuriye muri iki gikorwa baherutse gushyira ahagaragara, bagize bati “Twegereje amatora arimo ingorane nyinshi kurusha andi mu mateka ya Amerika. Impinduka zidasobanutse neza ndetse zitasuzumwe zikomeje kunyuzwa kuri Facebook zirabangamira cyane igikenewe ngo turinde demokarasi yacu.”
Facebook niyo irimo kwibandwaho cyane, kuko ubu ari yo ifite mu nshingano zayo Instagram na Whatsapp. Muri Kamena uyu mwaka, Facebook yari yatangaje ko ishobora kujya ishyira ubutumwa buyobya cyangwa bugaragara ko ari bubi ukwabwo ariko bukanagumana amakuru butambutsa.
Umuherwe akaba na nyiri Facebook, Mark Zuckerberg we yavuze ko uru rubuga rushobora guhagarika ubutumwa bwamamaza burimo ivangura rishingiye ku ruhu, ubwoko, ubwenegihugu, iyobokamana, igitsina n’ubwimukira” kuko biba bibangamiye abandi.
Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’amatora Amerika yitegura, Facebook irakora iyo bwabaga, igafasha buri wese gukomeza gutekana no guhabwa amakuru.
Ibi abari muri #stophateforprofit bo barumva bidahagije, ari nako bakomeza gusaba izindi mpinduka. Kuri ubu ibigo bisaga 90 bimaze guhagarika kwamamariza kuri uru rubuga mu buryo bwo kongerera imbaraga iki gikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!