Yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye ku ruganda rukora intwaro.
Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu byakomeje gusuzama ibisasu bya kirimbuzi mu myaka yatambutse, ibikorwa bikangaranya benshi cyane abo itarebana neza nayo.
Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko muri uru ruzinduko uyu muyobozi yibukije abafite inganda zikora ibisasu ko bagiye mu mwaka utoroshye imbere kandi ko bafitemo akazi kenshi ko kongera umusaruro w’ibisasu.
Ati “Dukwiriye kongera umusaruro w’ibisasu byo mu bwoko bwa misile dukora n’izindi ntwaro kugira ngo duhaze ibyo igisirikare cyacu gikeneye.”
Yakomeje abwira abayobozi bari kumwe ko bakwiriye gushyira imbaraga mu kubaka izindi nganda zikora ibi bisasu ndetse n’intwaro.
Uyu muyobozi yagaragaje ko kongera ingano z’ibi bisasu ari ibintu bikenewe mu rwego rwo gutuma iki gihugu gikomeza gukomera no kuzabasha kwirwanaho igihe haba habayeho intambara yagihuza n’ikindi gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!