Ibi yabigarutseho kuwa 28 Nyakanga, ubwo Koreya ya Ruguru yizihizaga imyaka 69 ishize ivuye mu ntambara yayihanganishije na Koreya y’Epfo.
Mu 1950 nibwo Kim Il Sung wayoboraga Koreya ya Ruguru yatangije urugamba rwo kwigarurira Koreya y’Epfo kugira ngo ibi bihugu byongere bibe kimwe nk’uko byari bimeze mbere y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.
Ubwo Koreya ya Ruguru yateraga Koreya y’Epfo ingabo za Leta Zunze ubumwe za Amerika nizo zatabaye hamwe n’ingabo z’umuryago w’abibumbye basubiza inyuma Koreya ya Ruguru bamaze kuyitsinda nabo bashaka gukomerezaho ngo bahite bayifata ariko nabo ntibyabakundira kuko u Burusiya n’u Bushinwa nabo bahise baza mu ntambara bagafasha Koreya ya Ruguru kubasubiza inyuma na none.
Kuwa 27 Nyakanga 1953 nibwo ibihugu byombi byemeranyije gushyira intwaro hasi nyuma y’uko uru rugamba rwo kongera kwihuza rwanze.
Koreya zombi zitandukanyijwe n’igice cyakumiriwemo ibikorwa byose bya gisirikare cyiswe DMZ-demilitarized zone.
Kuwa Kane nibwo Koreya ya Ruguru yizihije imyaka 69 imaze isinye amasezerano yo guhagarika intambara yari yashoje kuri Koreya y’Epfo igamije kuyigarurira.
Nyuma y’iyi ntambara Koreya ya Ruguru yashoye cyane mu kubaka ibitwaro bya kirimbuzi ivuga ko ari ukwitegura guhangana n’umwanzi uwo ari we wese wayigerereza, ibintu byatumye ikunda gufatirwa ibihano byinshi ariko ikabyirengagiza.
Ubwo hizihizwaga iyi sabukuru, Perezida wa Koreya ya Ruguru yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorwa ibitwaro kirimbuzi mu rwego rwo guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo.
Yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukozanyaho na Amerika mu gihe cyose byaba bibaye ngombwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!