Ifungwa ry’ikirere cya bimwe mu bihugu, ryaje nyuma y’ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran bituma na yo yihimura irasa ku bihugu bisanzwe bifitanye umubano na Amerika byo mu Karere.
Ibihugu umunani ni byo byatangaje ko byafunze ikirere cyabyo birimo Iraq, Jordanie, Qatar, Bahrain, Kuwait na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Nko muri Kuwait, Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili, cyatangaje ko drone zarashe ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare.
Abanyakenya basabwe gukurikiza amabwiriza atangwa na Guverinoma ya Bahrain na Kuwait kugira ngo bamenye amakuru y’ingenzi.
Ati “Twabwiwe ko ikirere cya Bahrain na Kuwait cyafunzwe by’agateganyo. Niba wari ufite gahunda z’ingendo gerageza kuvugana na sosiyete y’indege umenye uko ingendo zizakorwa kandi wirinde kujya ku kibuga cy’indege mu gihe utarabona itangazo risubukura ingendo.”
Ihuriro rishinzwe kugenzura ibigo by’indege mu Burayi, ryagiriye inama sosiyete z’ubwikorezi, bifite indege kwirinda gukorera ingendo mu bihugu bikomeje kwibasirwa n’ibitero.
Ingendo zirenga 1800 z’abinjira cyangwa abasohoka mu Burasirazuba bwo Hagati zasubitswe ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare n’izindi 1400 zagombaga gukorwa ku Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!