Isoko rya Nyayo riherereye ahitwa Ngara muri Nairobi, ryafashwe n’inkongi y’umuriro rishya igice kimwe rirakongoka, hari mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 21, Ukuboza.
Judith Saida umwe mu bacuririza muri iri soko, yavuze ko umuriro watangiye gutwika iri soko mu ma saa 4h30 za mu gitondo.
Polisi yavuze ko yahise itabarwa, ariko bagasanga igice kimwe cy’isoko cyamaze kwangizwa bikomeye n’inkongi.
Igicu cy’umwotsi cyari gikikije umurwa wa Nairobi, imyubakire y’utubati tudandazwamo ibicuruzwa, polisi ivuga ko imyubakire y’isoko yabangamiye inzira zo gutabara, ku buryo hari aho bagombye gusenya ngo babone aho banyura bazimya umuriro.
Kugeza ubu ibyangirikiye muri iyi nkongo ntibirabarurwa ngo hamenyekane agaciro kabyo.


















TANGA IGITEKEREZO