Abafashwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, Kubwimana Jean de Dieu w’imyaka 37 n’Umubaruramari wawo Niyonzima Jean Rene w’imyaka 29.
Undi wafashwe yitwa Bizimana Innocent w’imyaka 44 usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga n’Umwarimu ku Kigo cy’amashuri cya Ngoma, Ntirenganya Vedaste.
Hafashwe kandi Mugenzi Jean Marie Vianney w’imyaka 42 wari usanzwe ari Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri rya Mukinga na Mushoza Cylire w’imyaka 57 ufatwa nk’ikitso mu cyaha cy’ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo na rwiyemezamirimo Nshimiyimana Jean de Dieu ukekwaho uruhare mu inyerezwa ry’umutungo aho yishyuje ibikoresho by’ubwubatsi nk’aho yabiguze hanze kandi yarabikuye mu isambu y’ikigo cy’ishuri rya GS Mukinga ryubakwagwa.
Bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye akamaro rubanda, gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nta ruhushya no kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.
Bakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye ubwo banyerezaga umutungo ku nyubako z’amashuri yari arimo kubakwa mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.
Abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge na Rukoma mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinzacyaha.
RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwariwe wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi yitwaje umwuga akora inakangurira abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!