Mu kiganiro na BBC, Kamala wo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates yatangaje ko umunsi umwe Amerika izagira Perezida w’umugore.
Umunyamakuru yamubajije ati “Ashobora kuba wowe?”, asubiza ati “Birashoboka.”
Kamala yasobanuye ko atarafata icyemezo kidasubirwaho ariko ko agifite ahazaza muri politiki. Ati “Ntibirarangira.”
Uyu munyapolitiki yashimangiye ko Perezida Donald Trump ari umunyagitugu, kuko uyu Mukuru w’Igihugu akomeje kugira ubutabera nk’igikoresho cye.
Ati “Yavuze ko azagira Minisiteri y’Ubutabera intwaro ye kandi ni byo yakoze.”
Kamala Harris yabaye umukandida mu matora ya Amerika asimbuye Joe Biden wayoboraga iki gihugu, nyuma y’aho bigaragaye ko uyu mugabo adafite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora.
Trump yagize amajwi 312 y’inteko zitora, Kamala agira amajwi 226. Muri rusange, Perezida wa Amerika yarushije uyu mugore amajwi asanzwe arenga miliyoni ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!