Hashize iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amafoto ya Justin Bieber yambaye imyenda benshi bibajijeho cyane ndetse agaragaza n’imyitwarire ye itavugwaho rumwe.
Kimwe mu byashyizwe mu majwi na benshi ni uko uyu muhanzi yaba yarasubiye ku gukoresha ibiyobyabwenge ari nabyo byaba bituma asigaye yitwara nabi.
Ibi ariko byatewe utwatsi n’umuhagarariye wavuze ko ibi bimuvugwaho ari ibihuha ndetse ko bimubabaza iyo abonye abantu bamushinja gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro uhagarariye Bieber yagiranye na TMZ, yavuze ko uyu muhanzi nta biyobyabwenge akoresha ndetse ababimuvugaho bagamije kumwanduriza isura.
Yashimangiye ko Justin Bieber ahugiye ku kwita ku mugore we Hailey Baldwin n’umwana wabo Jack Blue baherutse kwibaruka, ndetse ko ari kwitegura isabukuru y’imyaka 31 agiye kwizihiza.
Icyakora yavuze ko mu byahindutse kuri uyu muhanzi harimo nko kuba yaratandukanye n’abantu bajyaga bakorana mu muziki no mu bucuruzi bitewe n’uko hari ibyo bari batacyumvikanaho.
Justin Bieber umaze iminsi avugwaho gusubira ku biyobyabwenge, azwiho kuba mu myaka yashize yararanzwe no kubikoresha gusa mu 2014 nibwo yatangaje ko yabihagaritse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!