Trump ashinjwa gushishikariza abamushyigikiye kujya kwigaragambiriza ku Nteko Ishinga Amategeko bakangiza iyo nyubako ndetse bakahateza akavuyo katumye bamwe bahasiga ubuzima.
Bamwe batangiye gutabwa muri yombi ariko hari n’abasabye ko Trump na we yakurikiranwa.
Perezida watowe, Joe Biden na we yunzemo agira ati “Perezida wacu ntabwo ari hejuru y’amategeko.” Aha yashakaga kuvuga ko amategeko atareba ngo uri perezida ahubwo yo yubahirizwa bigendeye ku byaha bihanwa nayo.
Biden yongeyeho ko ubutabera bubereyeho gufasha abantu kandi ko butabereyeho kurinda abanyembaraga.
Donald Trump aherutse gukomanyirizwa n’ibigo by’imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter, aho hafunzwe inkuta ze yakoreshaga, ashinjwa kugira uruhare mu kuzikoresha akangurira abantu kwishora muri ibyo bikorwa byanahitanye abantu batanu barimo n’umupolisi.
Abadepite bo mu ishyaka ry’aba-democrates batangiye uburyo bwo kumweguza kubera ibyo bikorwa, mu minsi igera ku icumi asigaje ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!