Mu kiganiro Hunter Biden yagiranye na BBC News ku wa Gatanu, yavuze ko kubana n’uburwayi bwa se ari ibintu bibabaje cyane ku muryango wabo.
Yagize ati “Kanseri yarakwirakwiriye, igera mu magufa no mu bindi bice. Irababaza cyane kandi imuca intege bikomeye.”
Joe Biden w’imyaka 83 ni we wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukuze kurusha abandi. Imyaka ye n’ubuzima bwe byakunze guteza impungenge mu myaka ine yamaze ku butegetsi.
Biden yatangaje ko arwaye kanseri muri Gicurasi 2025, hashize igihe kitageze ku mezi ane avuye muri White House. Ibiro bye byatangaje ko iyi kanseri yari ku rwego rwa cyenda ku gipimo cya Gleason kifashishwa kuri kanseri ya prostate, ibiyishyira mu cyiciro cya gatanu, ari na cyo gikomeye kurusha ibindi.
Muri Nzeri 2025, yabazwe kanseri y’uruhu hakoreshejwe uburyo bwo gukuraho uduce duto tw’uruhu kugeza abaganga bageze ku gice kitakirimo uturemangingo twa kanseri. Mu Ukwakira uwo mwaka, yanakorewe ubuvuzi bukoresha imirasire kubera kanseri ya prostate.
Jill Biden, umugore wa Joe Biden, muri Gicurasi yabwiye CBS News ko kumenya ko umugabo we arwaye kanseri byababaje kandi bigatungura cyane umuryango wabo.
Yasobanuye ko iyi kanseri itigeze imenyekana igihe Biden yari akiri muri White House. Yavuze ko abaganga bari baragaragaje ko abagabo barengeje imyaka 70 batagomba gukorerwa buri gihe ikizamini cy’amaraso cya PSA, kuko kanseri ya prostate akenshi ikura buhoro.
Hunter Biden yavuze ko nubwo uburwayi bwa se bukomeye, adakunda kugaragaza ububabare afite.
Ati “Birababaje cyane kubireba. Icyo navuga ku buzima bwa papa muri iki gihe ni uko nifuza ko yajya avuga cyane uko ababara, kuko uko ameze atari byiza.”
Nubwo Joe Biden ahanganye n’ubu burwayi, umuhungu we yavuze ko agikomeza kugaragara mu ruhame no kuvuga ku bibazo abona ko bifitiye Amerika akamaro.
Joe Biden kandi ateganya gusohora igitabo kivuga ku buzima bwe cyiswe Promise Me, America.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!