Minisitiri Nduhungirehe yaganiranye na Venuste Nshimiyimana mu kiganiro Agasaro Kaburaga.
Yakeburaga Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, watinyutse gushinja abandi ko bari gukora jenoside mu gihugu cye yirengagije ubwicanyi imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo ifashwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorerea Abatutsi bo muri iki gihugu.
Perezida Tshisekedi ubwo yari mu Nteko Rusange ya Loni ya 80 ku wa 24 Nzeri 2025, yabwiye abari bayiteraniyemo ko bakwiye kwemeza ko hari jenoside iri gukorerwa mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Tshisekedi ntiyavuze ubwoko cyangwa itsinda ry’abari gukorerwa iyo jenoside, gusa ahamya ko ibibera mu Burasirazuba bw’igihugu ayobora atari “intambara isanzwe ahubwo ari jenoside ikorwa bucece.”
Minisitiri Nduhungirehe yahise yamagana amagambo ya Tshisekedi imbere y’Inteko Rusange ya Loni, ashingiye ku bimenyetso bifatika agaragaza uburyo Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa, ibishyira kuri Jenoside.
Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana yabajije Minisitiri Nduhungirehe niba atari ukwitana bamwana hagati ye na Tshisekedi undi amusubiza ko Jenoside itari igikinisho.
Ati “Jenoside ntabwo ari igikinisho. Jenoside ni icyaha cyateganyijwe n’amasezerano mpuzamahanga, kigaragazwa no kwibasira ubwoko ugamije kuburimbura.”
Minisitiri Nduhingirehe yagaragaje ko atumva uburyo Tshisekedi ajya imbere y’Inteko Rusange ya Loni ngo apfe kuvuga Jenoside biri aho gusa byo mu kirere kandi azi neza igisobanuro cyayo.
Yagarutse ku bihamya byinshi bigaragaza ubutegetsi bwa RDC, bufatanya na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza ubwo bunawuha ikaze mu ngabo z’igihugu cyabo, inkunga n’ibikoresho nyamara batayobewe ko ari abajenosideri.
Ati “Ni nde hariya mu Burasirazuba bwa Congo ufatanya n’umutwe wakoze Jenoside mu Rwanda? Ni nde wahaye intwaro umutwe wa Wazalendo ufite imvugo z’urwango wibasira Abanye-Congo b’Abatutsi utari Tshisekedi?”
Minisitiri Nduhungireye kandi yibukije ibyabaye mu Ukwakira 2023 ubwo imitwe yitwaje intwaro irimo iyo muri Nyatura, Mai Mai na FDLR yatwitse inzu zigera kuri 300 zo mu Mudugudu wa Nturo muri Teritwari ya Masisi w’Abanye-Congo b’Abatutsi, zirakongoka.
Minisitiri Nduhungirehe ati “Ibyo byose ni ibikorwa biranga Jenoside. Kugira ngo Tshisekedi ajye hariya azi neza ibyo akora, agashinja abishwe abagira abicanyi, ni ibintu byo kwikunda bidakwiriye guhabwa agaciro. Ni irihe tsinda ryibasiwe mu Burasirazuba bwa Congo hagamije kuririmbura ritari Abanye-Congo b’Abatutsi kandi bikorwa n’abo Guverinoma ya Congo yahaye intwaro?”
Mu Nteko Rusange ya Loni, Nduhungirehe yongeye kwibutsa ko kuva mu 1999 mu Burasirazuba bwa RDC hashyizweho ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro, zitwa Monusco, zagombaga gufasha gukemura ikibazo cy’umutekano harimo no kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR ariko birangira zitageze kuri iyo ntego.
Icyo gihe yavuze ko “hakenewe mu buryo bwihutirwa gusuzuma neza inshingano nyakuri za MONUSCO.”
Minisitiri yagaragaje ko hahindurwa inshingano z’izi ngabo zikomeje kugira uruhare mu bugizi bwa nabi bw’abo zishinzwe kurinda.
Umunyamakuru yamubajije uburyo byakorwamo, Nduhungirehe yavuze ko ibyo ari inshingano z’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano n’ubunyamabanga bwayo, ariko yibutsa ko izo ngabo zashyizweho ngo zinarwanye imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa RDC, icyakora ubu yikubye inshuro nyinshi.
Ati “Kuva uwo mwaka kugeza ubu hari imyanzuro nibura 20 y’Akanama k’Umuryango w’Abumbye, yasabye MONUSCO kurandura umutwe wa FDLR ariko uko byagenze ni uko FDLR yashyizwe no mu Ngabo za Congo nk’uko raporo z’Umuryango w’Abibumbye zabivuze.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko MONUSCO yinangiye igafatanya n’ihuriro ry’Ingabo za RDC irimo umutwe wa FDLR wafiwe ibihano na Loni kandi izi ko ari amahano.
Ati “Biratangaje kubona Ingabo za Loni zifatanya n’ihuriro rya gisirikare ririmo n’umutwe wakoze Jenoside wafatiwe ibuhano na Loni. Ni yo mpamvu twavuze ko manda yabo igomba guhinduka kuko uko bigaragara amafaranga Umuryango w’Abibumbye watanze kuri MONUSCO ntabwo yafashije mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.”
Inshuro nyinshi FDLR yahoze ishaka kugaba ibitero mu Rwanda. Benshi bibuka ibitero byo mu Kinigi, i Rubavu n’ibindi biteroshuma yakundaga kugaba ku Rwanda.
Ibyo byatijwe umurindi na Tshisekedi, wakunze kugaragaza ko azatera u Rwanda agakuraho abayobozi barwo. Benshi bibuka ko iyi yabaye intero ye ubwo yari kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri.
Minisitiri Nduhungirehe abajijwe niba u Rwanda rufite impungenge z’uko rwaterwa na FDLR, yagaragaje ko uretse izo mpungenge n’izina ry’uyu mutwe ari cyo risobanura.
Ati “Kandi banahawe intwaro. Tshisekedi we ubwe yarabyivugiye. Ntabwo yigeze abihisha amahanga ko ashobora gutera ibisasu i Kigali igihe ashakiye cyose ko ashobora gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda igihe ashakiye. Ni na yo mpamvu yashyize FDLR mu ngabo nta rundi rukundo ayifitiye ni iyo gahunda.”
Abajijwe igihe u Rwanda ruzavaniraho ingamba z’ubwirinzi, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko zitakurwaho icyatumye zishyirwaho kitaravaho.
Ku wa 24 Nzeri 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze itangazo rihuriweho na RDC, u Rwanda, Togo, Qatar na Afurika Yunze Ubumwe.
Ryagaragazaga ko Urwego ruhuriweho rushinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (JSCM) rwemeje ko ibikorwa bishyigikira kubahiriza aya masezerano bizatangira kuva ku wa 1 Ukwakira 2025.
Mu kubishimangira Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “FDLR ishaka gukomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, igomba kurandurwa nk’uko byemejwe n’itangazo rihuriweho twashyiriyeho umukono i Washington. FDLR nirandurwa ni bwo u Rwanda ruzavanaho ingamba z’ubwirinzi nibidakora izo ngamba zizagumaho uko byangenda kose.”
Yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko amasezerano ya Washington yashyirwa mu bikorwa kugira ngo ibihugu byombi bihe ingufu ubufatanye mu by’ubukungu, hashyirweho ishoramari rihuriweho mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro yo mu Burasirazuba bwa RDC n’ayo mu Rwanda, bafatanye no mu yindi mishinga nko kubungabunga Pariki y’Ibirunga, ibikorwa by’amashanyarazi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!