Ku rutonde rwashyizwe hanze na Bloomberg ku wa Mbere tariki 4 Werurwe mu 2024, Jeff Bezos wamenyekanye cyane nka nyiri Amazon afite umutungo ubarirwa miliyari 200$, agakurikirwa na Elon Musk ufite miliyari 198$.
Iki kinyamakuru kigaragaza ko Elon Musk ufite ibigo birimo Tesla na SpaceX, mu gihe cy’umwaka yahombye miliyari 31$, mu gihe Bezos yungutse miliyoni 23$.
Guhungabana k’ubutunzi bwa Elon Musk kwatewe ahanini n’imigabane ya Tesla ikomeje kugwa. Ku wa Mbere gusa imigabane y’uru ruganda yaguye ku kigero kirenga 7%.
Muri Gicurasi mu 2023 nibwo Elon Musk yari yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rw’abakize ku Isi, nyuma y’igihe cyari gishize awukuweho na mugenzi we w’Umufaransa, Bernard Arnault.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!