00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeff Bezos yatanze igitekerezo cyo kwimurira inganda ku kwezi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 June 2026 saa 10:18
Yasuwe :

Umuherwe Jeff Bezos, washinze sosiyete ya Amazon n’ikigo gikora ibijyanye n’isanzure cya Blue Origin, yatangaje ko inganda zose zangiza ikirere zikwiye kwimurirwa ku Kwezi mu kurengera Isi.

Ibi yabitangarije mu nama yiga ku by’ikoranabuhanga izwi nka VivaTech yabereye i Paris mu Bufaransa ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, asobanura ko ubu buryo buzafasha Isi gusubira uko yari imeze mbere y’impinduramatwara y’inganda, ikomeze kuba ahantu heza ho gutura.

Mu gusobanura uko ibi bizakorwa, Bezos yagaragaje ko inganda za mbere zikwiye kwimurirwa mu isanzure ari izibika amakuru akoreshwa mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Mu buryo butandukanye n’uko abandi bayobozi mu by’ikoranabuhanga babibona, yavuze ko iri koranabuhanga ritazatuma abantu batakaza imirimo yabo, ahubwo ko rizongera ikibazo cy’ibura ry’abakozi bitewe n’uko hazakenerwa abantu benshi bo gufasha muri iyo mirimo mishya.

Iki cyerekezo gihura neza n’intego z’ikigo cye cya Blue Origin giteganya kubaka ibikorwaremezo mu isanzure, aho giherutse gusaba inzego zibishinzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uburenganzira bwo kohereza ibyogajuru ibihumbi 50 bizafasha mu kubika amakuru.

Iki kigo kandi gifitanye amasezerano afite agaciro ka miliyari nyinshi n’Ikigo Gishinzwe iby’Isanzure cya Amerika, NASA, yo gukora ibyogajuru bizatwara abantu n’ibintu ku Kwezi mbere y’uko imyaka icumi irangira.

Nubwo hari iyi mishinga migari, uru rugendo rwa Bezos ruherutse guhura n’imbogamizi ikomeye ubwo icyogajuru cy’ikigo cye cyiswe New Glenn cyaturikaga mu gihe cy’igerageza mu cyanya cyo muri Leta ya Florida.

Ibi byangije ibikorwaremezo bihenze bizasaba gusanwa mbere y’uko ibindi bikorwa byo kohereza ibyogajuru byongera gusubukurwa, nubwo ubuyobozi bw’iki kigo bwizeza ko ingendo zizongera gukorwa bitarenze uyu mwaka.

Umuherwe Jeff Bezos yatangaje ko mu kurengera Isi, inganda uhereye ku zibika amakuru y’ikoranabuhanga zikwiriye kwimurirwa ku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages