00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeff Bezos agiye kugurisha imigabane ifite agaciro ka miliyari 4$

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 May 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon gikora ubucuruzi bwo kuri internet, agiye kugurisha imigabane afite muri icyo kigo ingana na miliyoni 25, aho izaba ifite agaciro ka miliyari 4,75$, hashingiye ku gaciro ka 190$ ku mugabane umwe.

Bezos yavuye ku buyobozi bwa Amazon mu 2021, anatangaza ko afite gahunda yo kugenda agurisha imigabane afite muri icyo kigo yashinze, cyaciye agahigo ko kugera ku gaciro ka miliyari ibihumbi 2$ mu 2024.

Muri uwo mwaka, Bezos yacuruje imigabane ifite agaciro ka miliyari 13,4$. Byitezwe ko iyi migabane mishya, izatangira gucuruzwa muri uku kwezi, izaba yamaze gucuruzwa muri Gicurasi umwaka utaha.

Amazon yari iherutse gutangaza ko ingamba zashyizweho na Perezida Trump zo kongera imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa n’ahandi ku Isi, zizagira ingaruka ku nyungu yiteze kubona, ndetse zikazongera ikiguzi cyo gukora ubucuruzi, bityo bikazagira ingaruka ku igabanuka ry’inyungu yitezwe muri uyu mwaka.

Jeff Bezos ni umwe mu bakire ba mbere ku Isi, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 200$.

Bezos akomeje gahunda yo kugurisha imigabane mu kigo cya Amazon yatangije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .