Mu buhamya yahaye Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane yavuze ko yatunguwe n’ibisobanuro byatanzwe ubwo yirukanwaga mu gihe yarayoboye iperereza ku mubano w’abayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump n’u Burusiya.
Ati “Ubutegetsi bwahisemo kumparabika ariko by’umwihariko FBI, buvuga ko iki kigo kitayobowe neza, ko abakozi batereye icyizere umuyobozi wabo. Biriya byari ibinyoma byuzuye.”
Comey yanavuze ko ubwo Michael Flynn yagirwaga Umujyanama wa mbere mu by’umutekano, yari ari gukorwaho iperereza ariko Trump agasaba ko barihagarika nubwo nyuma byaje kugaragara ko yahishe Inteko Ishinga Amategeko ko yigeze kubonana n’Abarusiya.
Abajijwe niba ibyakozwe na Trump binyuranyije n’amategeko, Comey yavuze ko atari we uri mu mwanya wo kubyemeza ahubwo biri mu nshingano z’umushinjacyaha wihariye, Robert Mueller, washinzwe gukurikirana iperereza ku kwivanga mu matora k’u Burusiya.
Nk’uko BBC yabyanditse, Comey yanagarutse ku cyatumye aha inshuti ze ikiganiro yagiranye na Trump ngo ikigeze mu itangazamakuru, avuga ko yabitewe no kuba nyuma yo kumwirukana Perezida yaranditse kuri Twitter akavuga ko ashobora kuba yaramufashe amajwi mu ibanga.
Ku wa Gatatu Comey yari yashyize hanze inyandiko, igaragaza inshuro icyenda yaganiriye na Trump harimo esheshatu zo kuri telefoni n’amagambo yagiye amubwira. Inahishura uburyo uyu wahoze ayobora FBI atanyuzwe n’imyitwarire ya Perezida mushya.



















TANGA IGITEKEREZO