Donald Trump w’imyaka 78 wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaba ahanganye na Kamala Harris w’imyaka 60.
Aba bakandida bombi bafite ibitekerezo bitandukanye ku ngingo nyinshi, kuva ku ihindagurika ry’ikirere, abimukira binjira muri Amerika, intambara yo muri Ukraine n’ibindi bitandukanye.
Ikidakwiriye gutungurana ni uko byinshi mu byo Kamala Harris yemera bijya gusa n’ibyo Joe Biden yasimbuye yemera.
Mu bijyanye n’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi, Kamala Harris ashyigikiye cyane ko zitezwa imbere.
Trump we ibi ntabikozwa kuko avuga ko imodoka zikoresha amashanyarazi zitizewe ugereranyije n’imodoka zisanzwe zikoresha lisansi. Ku bw’izo mpamvu, avuga ko azakomeza gushyigikira ko Abanyamerika bihitiramo imodoka zibabereye, buri wese akagura izo ashaka.
Yavuze ko najya ku butegetsi, azakora ibishoboka byose ku buryo inganda zikora imodoka z’amashanyarazi zizashyirirwaho imisoro ihanitse, kuzigurisha muri Amerika bigahenda cyane.
Kurikira icyegeranyo ku itandukaniro rya Trump na Kamala Harris ku ngingo zitandukanye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!