Skaafi yiciwe mu bitero byagabwe kuri uyu wa Kane, nk’uko Avichay Adraee uvugira igisirikare cya Israel mu rurimi rw’Icyarabu yabitangaje.
Skaafi yari ashinzwe itumanaho muri Hezbollah guhera mu mwaka wa 2000.
Ntacyo Hezbollah iratangaza kuri ayo makuru, ngo yemeze cyangwa ihakane urupfu rwa Skaafi.
Kuri uyu wa Kane ingabo za Israel ziriwe zigaba ibitero bitandukanye kuri Hezbollah muri Liban, aho imibare igaragaza ko hamaze kwicwa abantu 37.
Israel yatangaje ko ibitero byo kuri uyu wa Kane byari bigamije gushwanyaguza ibirindiro by’ishami rya Hezbollah rishinzwe ubutasi, ribarizwa mu murwa mukuru wa Liban, Beirut.
Ingabo za Israel zatangaje ko ziri bukomeze kugaba ibitero kuri Beirut no mu Majyepfo ya Liban.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!