Yabitangaje mu itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X ku wa 10 Mata 2026.
Minisitiri Netanyahu yavuze ko yategetse ko abahagarariye Espagne mu Kigo kigenzurirwamo ibyerekeye agahenge muri Gaza [Civil-Military Coordination Center in Kiryat Gat] kubera ko barwanya kenshi Israel.
Ati “Israel ntizakomeza guceceka mu maso y’abadutera. Abagaba ibitero kuri Israel aho kubigaba ku butegetsi bw’iterabwoba ntibazakomeza kutubera abafatanyabikorwa ku byerekeye ahazaza h’akarere.”
Netanyahu yavuze ko adashobora kwihanganira uburyarya n’intambara.
Ati “Ntabwo nakwemera ko igihugu cyose gutangiza intambara mu bya dipolomasi baturwanya ngo ntibabiryozwe.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko Espagne yananiwe gutanga umusanzu wubaka mu gushyira mu bikorwa gahunda y’amahoro yashyigikiwe na Amerika.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne ku wa 8 Mata 2026 yamaganye igitero cya Israel kuri Liban, ivuga ko ari ukwangiza amategeko mpuzamahanga, ndetse ivuga ko Liban igomba kwinjizwa mu gahenge.
Israel yubuye ibitero kuri Liban ku wa 2 Mata 2026, bihitana abantu 303, abarenga 1150 barakomereka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!