00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yavuze ko ibyatangajwe na Perezida Macron ari amahomvu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2026 saa 01:21
Yasuwe :

Leta ya Israel yanenze bikomeye ijambo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), ivuga ko amagambo ye ku kibazo cya Gaza na West Bank ari “amahomvu akabije”.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko byamaganye amagambo ya Macron nyuma y’uko uyu muyobozi w’u Bufaransa anenze ibikorwa bya Israel muri West Bank ndetse n’uburyo ikibazo cy’ubutabazi muri Gaza gikomeje kugorana.

Mu ijambo rye muri Loni, Macron yavuze ko ikibazo cy’ubutabazi muri Gaza gikomeje gukomera, anavuga ko hakwiye kubahirizwa amategeko mpuzamahanga n’imikorere ya Loni.

Perezida Macron yavuze kandi ko “Hamas itigeze igaba igitero muri West Bank”, agace kigaruriwe na Israel mu 1967 kandi kakabamo ubuyobozi bwa Palestine.

Nyuma y’ayo magambo, ibiro bya Netanyahu byatangaje ko ibyo Macron yavuze ari “amahomvu akabije kandi atangaje.”

Mu itangazo ryabyo byagize biti “Ubusazi bukabije buri mu magambo ya Emmanuel Macron buratangaje.”

Israel yakomeje ivuga ko abarwanyi ba Hamas bagaba ibitero muri West Bank, ahitwa Judea na Samaria, ndetse ko hari abaturage b’Abayahudi bahiciwe.

Iti “Ibyihebe bya Hamas bigaba ibitero ku Bayahudi hafi buri munsi. Benshi mu baturage ba Israel batabarika bishwe muri Judea na Samaria.”

Macron yagarutse ku kibazo cya Gaza na West Bank

Mu ijambo rye muri Loni, Macron yavuze ko amahanga adakwiye gukomeza kutagira icyo akora ku kibazo cya Gaza.

Ati “Agaciro kacu ni akahe niba dukomeje kutagira icyo dukora kuri Gaza? Bamwe bavuga ko amahoro yagezweho, ariko ibyo ntibyatumye ubufasha n’ubutabazi butangwa. Ni ibintu bidutera isoni twese.”

Ku kibazo cya West Bank, Macron yavuze ati “Reba ibiri kubera muri West Bank, aho hari ihohoterwa buri munsi. Ni mu izina ry’iki? Hamas ntabwo yigeze igaba igitero muri West Bank. Ibi bikorwa buri munsi bituma birushaho kugorana kugera ku kubahiriza uburenganzira bwemewe bw’Abanyapalestine bwo kubaho.”

West Bank ni agace kagizwe ahanini n’abaturage b’Abanyapalestine, aho ubutegetsi bwa Palestine bufite ububasha mu bice bimwe by’imijyi, mu gihe Israel igenzura igice kinini cy’ako gace.

Umubano hagati ya Netanyahu na Macron umaze igihe utameze neza. Perezida w’u Bufaransa yari umwe mu bayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bashyigikiye ko ibihugu bimwe byemera Leta ya Palestine mu nama ya Loni iheruka.

U Bufaransa na bwo buherutse gufatanya n’u Bwongereza mu gufatira ibihano ibicuruzwa biva mu Banya-Israel batuye muri West Bank, umwanzuro Leta ya Israel yanenze.

Israel yavuze ko ibyatangajwe na Perezida Macron ari amahomvu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages