Netanyahu yavuze ko ingabo za Israel zitazava muri Gaza kugeza igihe umutwe wa Hamas uzaba washyize intwaro hasi mu buryo bwuzuye kandi bwizewe.
Mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuri iki Cyumweru, Netanyahu yagize ati “Israel yanze iyi nyandiko y’ingingo 15.”
Yakomeje avuga ko ingabo za Israel “zitazigera ziva muri Gaza kugeza igihe Hamas izaba yambuwe intwaro koko”, kandi ko zizakomeza gukumira icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abasirikare n’abaturage ba Israel.
Mu kwezi gushize, Urwego rwa Board of Peace rwashyizweho na Trump, rwatangaje ko rwageze ku masezerano ateganya ko Hamas n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Gaza byamburwa intwaro burundu.
Hamas na yo yatangaje ko yemera gutanga intwaro zayo zikomeye, ariko bigakorwa ari uko Israel ihagaritse ibitero byose iyishinja kuyigabaho, ikanavana ingabo zayo muri Gaza.
Trump yari yavuze ko kuba Hamas yemeye kwamburwa intwaro ari intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye n’umutekano muri Gaza.
Netanyahu, we, yavuze ko Hamas igomba kubanza gushyira intwaro hasi mbere y’uko Israel ivana ingabo zayo muri ako gace. Yashimangiye ko Israel idashobora kwemera igikorwa cyo kwambura intwaro Hamas, mu gihe kitabaye mu buryo nyabwo kandi bushobora kugenzurwa.
Yavuze ko akomeje kuganira n’abayobozi ba Amerika kugira ngo harebwe intambwe yakurikiraho nyuma y’uko Israel yanze iyo gahunda.
Iki cyemezo gifatwa nk’indi mbogamizi kuri gahunda ya Trump yo kugarura amahoro muri Gaza, yatangajwe bwa mbere muri Nzeri 2025.
Israel yakomeje kugaba ibitero muri Gaza nubwo yari yaremeye agahenge ka mbere mu Ukwakira 2025.
Iki kibazo kandi kije habura amezi make ngo muri Israel habe amatora. Netanyahu ashobora kuba atifuza kwemera ibyo abatavuga rumwe na we bafata nko korohereza Hamas cyangwa gusubiza inyuma intego za Israel muri Gaza.
Kugeza ubu, ibijyanye no kumenya uruhande rugomba kubanza kubahiriza ibyo rwiyemeje ni ikibazo gikomeje kuba inzitizi ikomeye: Israel isaba ko Hamas ibanza gushyira intwaro hasi, mu gihe Hamas isaba ko Israel ibanza guhagarika ibitero no kuvana ingabo zayo muri Gaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!