00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yatangiye kwima abakozi ba Loni Viza kubera gushyigikira Palestine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 October 2023 saa 04:22
Yasuwe :

Ambasaderi wa Israel muri Loni, Gilad Erdan, yatangaje ko igihugu cye kitazemerera abakozi ba Loni kucyinjiramo nyuma y’amagambo aherutse kuvugwa n’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Antonio Guterres.

Ku wa Kabiri ubwo yari mu Kanama k’Umutekano ka Loni, Guterres, yanenze umwanzuro wa Israel wo gusaba abaturage ba Gaza kwimukira mu Majyepfo, kugira ngo ibone uko igaba ibitero.

Yavuze kandi ko nubwo Hamas yagabye igitero kuri Israel tariki 7 Ukwakira, atari ibintu byapfuye kwizana, ashaka kumvikanisha ko abagize Hamas na Palestine muri rusange, bafite impamvu zo kwivumbura.

Ni amagambo yarakaje Israel cyane ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Eli Cohen, asubika inama yagombaga kumuhuza na Guterres.

Erdan yavuze ko kubera iyo mpamvu, abakozi ba Loni batazongera guhabwa viza zigana muri Israel.

Ati “Kubera amagambo ye, ntabwo tuzongera guha Viza abahagarariye Loni. Twamaze kwima Viza Umunyamabanga wa Loni wungirije Ushinzwe Ubutabazi, Martin Griffiths.”

Yavuze ko amagambo ya Guterres agaragaza gushyigikira ubwicanyi n’iterabwoba. Ati “Agahinda Abanya-Palestine baba bafite uko kangana kose, ntabwo gakwiriye gusobanura igitero ndengakamere cya Hamas.”

Israel kandi yatangiye gusaba Guterres kwegura ku bw’ayo magambo yavuze.

Intambara hagati ya Hamas na Israel imaze guhitana Abanya-Palestine basaga 5800 mu gihe abo muri Gaza basaga 1400.

Ambasaderi Gilad Erdan yavuze ko amagambo ya Antonio Guterres ari ubushotoranyi ku gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages